GUHEREREKANYA IKORANABUHANGA

Incamake

Guhererekanya, gucuruza no guherekanya ubumenyi mu ikoranabuhanga: NIRDA ifasha inganda binyujijwe mu ihitamo uruhererekane nyongeragaciro rw’inganda z’abafatanyabikorwa ikazifasha guhangana ku isoko hakoreshejwe ubumenyi mu ikiranabuhanga rinyuze.

 

Dufasha inganda nyinshi z’abikorera mu gusakaza ikoranabuhanga ry’imishinga y’intangarugero kandi duhuza inganda zacu n’abantu cyangwa ibigo mpuzamahanga by’indashyikirwa mu rwego rwo kubaka inganda zirambye zizaba imbarutso y’ubukungu mu iterambere ry’u Rwanda

Gahunda y’u Rwanda n’u Buhinde Igamije Kuzamura Urwego rwo Guhanga Udushya, www.irigp.org

India Rwanda Innovation growth programme (IRIGP) ni gahunda y’u Rwanda n’u Buhinde igamije kuzamura urwego rwo guhanga udushya. Iyi gahunda yashyizweho ubwo Nyakubahwa Shri Hamid Ansari, wahoze ari Visi Perezida w’u Buhinde yasuraga u Rwanda, nk’imwe muri gahunda zikomeye zo guteza imbere ikoranabuhanga na siyansi hagati y’u Rwanda n’u Buhinde. Ikigo gishinzwe Ubucuruzi n’Inganda cya Leta y’u Buhinde (FICCI), mu izina ry’Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (DST), kiri gushyira iyi gahunda mu bikorwa, ku bufatanye na NIRDA.

Iyi gahunda ya IRIGP ni yo ya mbere ibayeho yo muri urwo rwego igamije gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, hashingiwe kuri siyanse, ikoranabuhanga no guhanga udushya. Intego z’iyi gahunda ni uguhuza intego z’ubukungu z’u Rwanda n’ibyo inganda zikora mu rwego rw’ikoranabuhanga no guhanga udushya hashingiwe kubunararibonye bw’u Buhinde. Mu gihe cy’imyaka 2, iyi gahunda izahuza ibigo 20 biteye imbere mu ikorabuhanga no guhanga udushya byo mu Buhinde n’inganda cyangwa ibigo 20 bigaragaza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu mu Rwanda.

Mu rwego rwo kugera ku ntego z’iyi gahunda, urutonde rw’ibigo birenga 230 byo mu Buhinde rwamaze gutegurwa, ndetse ubu rubasha gukoreshwa n’abikorera bo mu Rwanda. Ubu ibigo 10 by’ubucuruzi byo mu Rwanda n’u Buhinde byamaze guhuzwa ku buryo amasezerano y’imikoranire yamaze gushyirwaho umukono, kugira ngo ikoranabuhanga ry’ibyo bigo byo mu Buhinde ritangire gukoreshwa hano mu Rwanda. Ibigo byahujwe ni ibikora ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu itumanaho, ubuzima, gutunganya ibikomoka ku buhinzi, gutunganya impu ndetse no kubyaza umusaruro ingufu z’amashanyarazi.

Umwaka wa kabiri w’iyi gahunda uri hafi gutangira, ukazaterwa inkunga na Guverinoma y’u Buhinde. Iki cyiciro kizibanda ku kugeza ikoranabuhanga ryo mu Buhinde mu Rwanda mu nzego zikurikira: ‘ ingufu z’amashanyarazi,kongerera agaciro imbaho n’ibizikomokaho, imyambaro, imbuto ndetse n’imboga.

 

Ikigo Gishinzwe Gahunda z’Ingufu n’Ikoranabuhanga Rirengera Ibidukikije

Kuva gahunda y’icyerekezo 2020 yashyirwaho, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije. Kugabanya ibyago byo kuba inganda zakwangiza ibidukikije ni uburyo bwo kuzamura ubukungu burambye no guteza imbere ibidukikije. Muri ibi harimo gushyiraho za gahunda, imikorere y’inganda yifashisha ikoreshwa ryiza ry’ibikoresho, kubahiriza gahunda zibungabunga ibidukikije ndetse no guhanga udushya dushingiye ku bihe mu gushyiraho gahunda zo gukumira icyakwangiza ubuzima bw’abantu, kikanazamura ubukungu burambye mu nzego zitandukanye.

Ikigo Gishinzwe Gahunda z’Ingufu n’Ikoranabuhanga Rirengera Ibidukikije cyatekerejweho kugira ngo kizibe icyuho kiri hagati ya gahunda za guverinoma zo guteza imbere inganda zo mu gihugu ndetse n’ikoreshwa rya gahunda z’ingufu zitangiza ikirere. Intego nyamukuru z’ikigo zizaba ari uguhinduka urubuga ruhambaye, rutanga kandi rugateza imbere uburyo bwo kubona ikoranabuhanga rigezweho ritangiza ikirere na serivisi z’ubucuruzi.

Ikigo kizaba gishinzwe gukora ibishoboka kugira ngo amahitamo akozwe n’urwego rw’abikorera na leta mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryose, imikorere ndetse na serivisi bibe bishingiye ku mahame meza ajyanye no guhangana n’ihinduka ry’ikirere, guteza imbere ubukungu bushigikiye ku ihindurwa ry’imyanda, ndetse no guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije. Ikigo kizatanga kandi urubuga ruteza imbere ibitekerezo na gahunda z’urwego rw’abikorera mu kubungabunga ibidukikije. Serivisi z’ikigo zizaba zirimo ubujyanama kuri gahunda zitandukanye, amahugurwa ku bumenyi na tekinike, serivisi z’ubujyanama mu bucuruzi, kubahuza n’amabanki, guhanahana amakuru no kubahuza n’abandi ndetse no kongera amahirwe ahabwa abagore n’abakobwa mu nzego zo guhanga udushya.