GAHUNDA YO GUHIGANIRWA UBUFASHA (OPEN CALLS)

GAHUNDA YA NIRDA YO GUHIGANIRWA UBUFASHA (OPEN CALLS)

Intego nyamukuru ya gahunda ya OPEN CALLS za NIRDA ni ukuzana gahunda yo guhanga udushya mu mikorere y’Inganda, bikazamura ubushobozi bw’inganda zo mu Rwanda ndetse bikaziha ubushobozi bwo gukora ibicuruzwa bibasha guhangana ku isoko ryo mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, bikazamura inyungu, ubushobozi bwo kongera ibyoherezwa mu mahanga n’urwego rwo guhanga imirimo.

 

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kuzamura ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bibashe guhaza isoko ryo mu gihugu no kubasha guhangana ku isoko ry’ibyoherezwa mu mahanga, NIRDA igamije gushyigikira inganda mu iyongeragaciro ry’ibicuruzwa. NIRDA izashyira mu bikorwa iyongeragaciro ryibanda ku bikorwa bitandukanye bikenewe kugira ngo igicuruzwa runaka cyangwa serivisi gitekerezweho, kinyure mu nzira kigomba kunyuramo zose gikorwa cyangwa gishyirwa mu bikorwa, kigezwe ku muguzi ndetse n’uburyo gifatwa nyuma yo gukoreshwa. Ibikorwa birimo iyongeragaciro bishobora gukorerwa mu ruganda rumwe cyangwa se bikagabanwa n’inganda zitandukanye, ndetse bishobora gukorerwa mu gace kamwe cyangwa se bikaba byakorerwa ahantu hanini kurushaho.

 

NIRDA izahitamo iyongeragaciro ritanga amahirwe yo kugera ku ntego zayo, zitaye kuri ibi bikurikira:

  • Kuzamura urwego: ibikorwa bifasha inganda zo mu Rwanda kugera ku rwego rwo kugira iyongeragaciro ryisumbuye;
  • Kwagura: ibikorwa byagura iyongeragaciro risanzweho hagamijwe kongera ubushobozi bwo guhanga imirimo n’umusaruro w’iyongeragaciro;
  • Kubyaza umusaruro ibikorwa: ibikorwa bigamije kuzamura ibikorwa n’inzego zimwe na zimwe z’iyongeragaciro hagamijwe kongera agaciro;
  • Kugaragaza ahari ikibazo: kugaragaza iyongeragaciro rishya cyangwa inzego u Rwanda rufitemo imbaraga, ariko zikaba zidatezwa imbere cyangwa ngo zitezwe imbere nk’uko bikwiriye.

Imishinga ya NIRDA yose izashyira imbaraga ku kwigira ku mbogamizi zagiye zibaho mbere ndetse no gushimangira no gusubiramo ibyakozwe neza. Ibi bigamije gutuma umusaruro w’imishinga y’igihe kirekire igira akamaro ku bukungu bw’igihugu.

 

INTAMBWE ZO KWIYANDIKISHA
Kwiyandikisha binyura mu ntambwe ebyiri zoroshye:

Gusaba bizakorerwa ku rubuga rwa NIRDA gusa - www.nirda.gov.rw.