GUSAKAZA UBUMENYI

Kurinda ibihangano mu by’ubwenge mu nzego zo guhanga udushya

Umutungo mu by’ubwenge ugira uruhare rukomeye mu guhanga udushya. Bityo kumenya uburyo ndetse n’igihe cyo kurinda agashya wahanze, ibyo waremye cyangwa izina ry’igihangano cyawe bishobora kukurinda gutakaza igihe n’amafaranga.

 

GUSOBANUKIRWA IGIHANGANO MU BY’UBWENGE

Igihangano mu by’ubwenge ni ikintu umuntu yahimbye agikuye mu bwenge bwe, ibyo yahimbye, ibyaremewe mu nganda, ibihangano by’ubugeni n’ibindi.

Igihangano mu by’ubwenge gitanga uburenganzira burinda inyungu za nyiracyo. Uburenganzira ku gihangano ni ingenzi cyane mu kurinda no guteza imbere igihangano ubwacyo kuko buteza imbere guhanga udushya. Kurinda igihangano cyawe, bishobora kuguha ubushobozi bwo guhangana ku isoko, na byo bikaguha kunguka no gukuza ubucuruzi bwawe.

Menya byinshi bijyanye n’ibihangano mu by’ubwenge bitandukanye bikorwa n’abantu, ugendeye kuri uru rutonde rwasohotse mu nyandiko z’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihangano mu by’Ubweng

  • Uburenganzira ndakumirwa ku gihangano;
  • Ikimenyetso ndakumirwa ku gicuruzwa na serivisi;
  • Ibishushanyo byo mu nganda;
  • Uburenganzira ku nyandiko n’ibindi bihangano;
  • Uburenganzira ndakumirwa ku gihangano gishingiye ku karere runaka;
  • Itegeko ribuza guhangana kutanyuze mu mucyo;
  • Amakuru y’ibanga n’amabanga mu bucuruzi.

INZEGO Z’INGENZI ZIFITE AHO ZIHURIYE N’IBIHANGANO MU BY’UBWENGE

1. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igira uruhare rukomeye mu ishyirwaho rya gahunda n’amategeko arengera ibihangano mu by’ubwenge.

2. Ikigo Nyarwanda Gishinzwe Amajyambere (Ishami rishinzwe kwandika): Ishami rishinzwe kwandika rifite akandi gashami gashinzwe ibihangano mu by’ubwenge. Abakora muri aka gashami baba bandika ibihangano umunsi ku wundi. Gutanga uburenganzira ku bihangano mu by’ubwenge harimo ibikorwa bitandukanye:

  • Kwandikisha igihangano (harimo kwakira, kugenzura, kwandika no guha cyangwa kwima uburenganzira nyiri igihangano);
  • Kubika neza ibihangano byahawe uburenganzira;
  • Gukurikirana ubusabe mu gihe kurinda igihangano ari igikorwa gikomeza;
  • Gukemura ibibazo by’abadashyigikiye iyandikwa ry’igihangano;
  • Gukemura amakimbirane;
  • Amahugurwa no kumenyesha abaturage imikorere y’uru rwego.

3. Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe imisoro ku mipaka mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro ndetse n’inkiko (Inkiko z’ubucuruzi): Izi nzego eshatu zishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko y’uburenganzira ku gihangano mu by’ubwenge. Intego nyamukuru yo kwandikisha uburinzi bw’igihangano mu by’ubwenge ni ugufasha inganda ziciriritse cyangwa nyiri igihangano muri rusange gusarura ku mbuto z’igihangano cye. Ibihangano mu by’ubwenge bishobora kugeza nyirabyo ku nyungu mu gihe amategeko arengera icyo gihangano ashyizwe mu bikorwa naho ubundi, ba rushimusi bazahora iteka bungukira ku kuba nta buryo buhamye bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko, kuko ni ryo rifasha nyir’ubwite kubasha kubona umusaruro w’imvune ze. Bityo, iyubahirizwa ry’amategeko arengera igihangano mu by’ubwenge rifite akamaro kugira ko:

  • Gushimangira agaciro k’igihangano imbere y’amategeko ya leta.
  • Gukumira iyicwa ry’amategeko no kuribuza gukomeza kuba ku isoko kugira ngo hirindwe ko habaho kwangirika kw’igihangano cyangwa kwangiza isura y’igihangano ubwacyo na nyira cyo.
  • Gushaka inyishyu mu gihe habayeho kwangiza. Urugero: Mu gihe habayeho igihombo gitewe n’igikorwa icyo ari cyo cyose kinyuranyije n’amategeko ku isoko.

UBUFASHA BWA NIRDA KU NGANDA N’ABAHANGA UDUSHYA

  • Gutanga ubujyanama n’ubufasha mu bya tekinike ku ngingo zireba ibihangano mu by’ubwenge
  • Gufasha abahanga udushya n’abanyenganda kubona amakuru yerekeye ibihangano mu by’ubwenge, hifashishijwe urubuga/ ububiko burimo amakuru ajyanye n’ibihangano mu by’ubwenge;
  • Korohereza abahanga udushya mu bijyanye no kubona ibisabwa mu kwandikisha igihangano mu by’ubwenge;
  • Gutanga amahugurwa ku ngingo zitandukanye zireba igihangano mu by’ubwenge.