Twibanda ku guhanga, gukwirakwiza no gukoresha ikoranabuhanga rishingiye ku bushakashatsi mu by’inganda. Dukurikirana ikoreshwa ry’koranabuhanga rigezweho mu gihugu, mu karere no mu mahanga ya kure, tugamije gufasha inganda zisanzweho ndetse no guhanga inshya.
Intego yacu ni ugutanga amakuru afasha abafata ibyemezo mu rwego rwa gahunda na politiki zo guteza imbere inganda. Duha kandi inganda amakuru agezweho (imibare), ubumenyi n’ubunararibonye bishingiye ku ikoranabuhanga, amakuru yerebana uko amasoko ahagaze, n’ubumenyi mu bya siyanse.