Gahunda ya OPEN CALLS yashyiriweho kugeza ikoranabuhanga n'udushya ku nganda. hagamijwe kongerera ubushobozi inganda zo mu Rwanda ndetse no kuzongerera ubushobozi bwo gukora ibicuruzwa bibasha guhangana ku isoko ryo mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga
Ubufasha NIRDA iha inganda zatoranijwe ni ubu bukurikira:
- Gutunga ibikoresho by’ikoranabuhanga bikenewe mu kuzamura urwego rw’inganda (harimo ibikoresho bifatika, porogaramu za mudasobwa cyangwa ibindi bijyana nabyo), no kubafasha kubikoresha;
- Gutanga ubufasha mu rwego rwa tekiniki n’ubujyanama bikenewe hagamijwe gukoresha ibikoresho, gahunda z’ikoranabuhanga ndetse n’ibindi ku rwego rushyitse, kugira ngo inganda zongererwe ubushobozi bwo guhangana ku isoko;
- Guhugura abakozi ku bijyanye no kuzamura urwego rw’imikorere binyuze mu kwifashisha gahunda z’ikoranabuhanga nshya n’izisanzwe hagamijwe kongerera inganda ubushobozi.