UBUSHAKASHATSI BUGAMIJE ITERAMBERE

Icyanya gikorerwamo ibijyanye na Siyansi z’ubuzima

Icyanya cyahariwe Siyansi yiga ku binyabuzima yashyizweho kugirango higwe ku buryo bwimbitse serivisi n’ ibicuruzwa bizafasha mu iterambere ry’ inganda no kongera ubumenyi ngiro buzifashishwa mu gihe kizaza. Ubu buryo buzafasha mu guhanga udushya n’ ishomari mu ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bw’ imikoranire mu gice kirebana na siyansi yiga ku binyabuzima. Hazibandwa mu gukora ubushakashatsi mu byerekeye ubuhinzi n’ubworozi(ibihingwa n’ ubuzima bw’ amatungo), ubuzima n’ikoronabuhanga(ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, ikoranabuhanga mu buvuzi n’ isuzuma), ikomatanyabuto, Genomics, Immunotherapy and Geno-Therapy.