ABO TURI BO

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) ni ikigo cya leta cyahawe inshingano zo guha ubufasha abahanga udushya mu by’inganda. bakabasha kugira ubushobozi bwo guhangana ku isoko binyuze mu gukurikirana ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga rikenewe, guhanahana ubumenyi ndetse n’ubushakashatsi.

IBYO DUKORA

NIRDA ni ikigo gitanga serivisi zitandukanye zibanda ku:

  •  Kongerera ubushobozi inganda zisanzweho kugira ngo zibashe kongera ibyo zohereza mu mahanga cyangwa kongera ibyo zikorera imbere mu gihugu mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga.
  • Kugaragaza inzego nshya cyangwa ibindi bikorwa byashorwamo imari n’abikorera hagamijwe kuzamura ingano y’ibyoherezwa mu mahanga cyangwa kugabanya ibitumizwa mu mahanga

UKO TUBIKORA

NIRDA yifashisha uburyo bushingiye ku ruherekane nyongeragaciro hibandwa ku bikorwa bigamije gukora igicuruzwa na service, bihereye ku gitekerezo, uburyo gikorwamo, kugeza kigejejwe ku baguzi ndetse n’ibindi. Ibi NIRDA ibikora biciye muri gahunda zayo eshatu:

  • Gahunda yo guhiganirwa ubufasha (Open Calls)
  • Gahunda y’isakazabumenyi
  • Gahunda y’ubushakashatsi bugamije iterambere mu byerekeye ikoranabuhanga, imiti n’ibiribwa hakoreshejwe laboratwali z’ikitegererezo

(copy 1)

Best Performer of 2018-2019




    Clementine Kayirangwa

     

    Acting Director of Administration and Finance